Nsengera ngusengere dutabarwe
Zion Temple Kimironko
37 minutes 41 seconds
4 years ago
Nsengera ngusengere dutabarwe
Nsengera ngusengere dutabarwe
Pastor Didier
1/8/2021
Mariko 9:17-29
▪︎Bibiliya itubwira inkuru y'umugabo waje kureba Yesu amuzaniye umwana we ngo amukize dayimoni wari umumazemo igihe kuko abigishwa ba Yesu byari byabananiye,bamuzaniye Yesu arababaza ngo azageza he kubana nabo batizera uwo mubyeyi abwira Yesu ngo niba bishoboka akize umwana we Yesu amubwira ko byose bishobokera uwizera uwo mubyeyi asaba Yesu kumukiza kutizera maze dayimoni amubonye atigisa umwana cyane Yesu ategeka dayimoni kumuvamo maze amuvamo asiga asa nupfuye ariko Yesu amufata ukuboko aramubyutsa maze abigishwa bamubaza igituma bo byabananiye Yesu ababwira ko icyo ntacyindi kibikora atari ugusenga no kwiyiriza.
Ibintu 2 Yesu yabanje kwigisha uyu mubyeyi.
▪︎Nta muntu usenga ugomba gushidikanya,iyo usenga uba ugomba kwizera ko uwo ubwira yumva kandi agasubiza.
1.Kwizera.
Tujye twegera Imana twizeye ko ntakiyinanira.
Matayo 17:21
Ariko bene uwo ntavanwamo n'ikindi keretse gusenga no kwiyiriza ubusa."
▪︎Yesu ategereza ku bantu bose bamwegera ko bizera ko ashoboye byose,Yesu twizeye ni umunyembaraga kandi ntakimunanira.Kwizera ni ingredient y'amasengesho.
Mariko 6:5-6
5.Nuko ntiyashobora kugira igitangaza ahakorera na kimwe, keretse abarwayi bake yarambitseho ibiganza arabakiza,
6.atangazwa n'uko batizeye. Agendagenda mu birorero impande zose yigisha.
▪︎Yesu atangazwa n'abantu batizera ariko nanone agatangazwa n'abantu bizeye cyane.Imana iradusaba kongera kuzamura kwizera kwacu kuko kutizera kwacu kubuza Yesu gukora.Kwizera ukumenya udashidikanya ko ibyiringirwa ari ukuri,kwizera gukingura imiryango itari ifunguye kandi ni ibiryo by'abakristo.
2.Gusenga no kwiyiriza ubusa.
▪︎Hari imbaraga z'abadayimoni twirukana ari uko twiyirije.Kwiyiriza no gusenga biduha imbaraga zo kunesha ibyari bitugoye.
Bibiliya itwereka abantu benshi(Pawulo,Esiteri,...) bagiye bashaka mu maso h'Imana bakiyiriza kugirango bahabwe izindi mbaraga.
Kubera iki twiyiriza ubusa dusenga?
▪︎Mu biryo dukuramo imbaraga zo kubaho,iyo twiyirije ubusa tuba tweretse Imana ko tuyinyotewe kandi ko muriyo ari ho hari isoko yo kubaho kuruta ibiryo.
▪︎Dushyire umwete mu masengesho yacu ntago tuzamwara Imana izatugirira neza.
Imana ibahe umugisha!!!
Back to Episodes